1.Paul Kagame niwe mucamanza w’ikirenga mu Rwanda hose.
a.Umwana wa Nkubiri Alfred yandikiye Paul Kagame amutakambira ngo agirire imbabazi Papa we umaze igihe kirekire afunzwe na RIB.
b.Umwana wa Nkubiri Alfred yakoresheje Social Media aciye kuri Tweet aho ubutumwa yoherereje Kagame bwamugezeho.
c.Ubutumwa bwe buravuga ko umubyeyi we ariwe Nkubiri Alfred ubuzima bwe butameze neza kubera uburwayi, kandi yagombaga kuba ari mu “bitaro” mugihe yatabwaga muri yombi agafungwa.
d.Uyu mwana wa Nkubiri Alfred arashimangira ko ntacyo papa we atakoze ngo ahererekanye amakuru yose hagati ya MINAGRI n’izindi nzego za Leta zitandukanye.
e.Umuryango wa Nkubiri Alfred wishyuye Miliyoni 55 kugirango arekurwe, RIB yagomba gusinya ko yakiriye ayo mafaranga ariko byose ntabwo byakozwe.
f.Uyu mukobwa wa Nkubiri Alfred aravuga ko ibimenyetso RIB ivuga ifite bituruka kuri ayo mafaranga ndetse n’izo mpapuro zagomba gukoreshwa hagati ya RBI na Nkubiri Alfred.
2.Urukiko rwanze kurekura by’agateganyo Rwamuganza Caleb, Christian Rwakunda, Serubibi Éric, Aloys Rusizana n’abandi bareganwa bakomeje gufungwa.
a.Iyi Dossier irakomeye cyane kuko irimo Amb Musoni James na Dr Claver Gatete.
3.Ikibazo cya Gérard Urayeneza kimeza gufata intera k’uburyo abantu bumva hari ikintu kigomba gukorwa.
a.Radio Itahuka yafashe iyambere mu gukomeza gukora ubuvugizi bwa Gérard Urayeneza.
b.Uyu munsi abantu batunguwe no kumva ko urukiko rwaraye rumuciriye gukomeza gufungwa kandi bikaba byabaye mu bwiru.
c.Dr. Ngamije Daniel aravugwa mu kibazo cya Gérard Urayeneza aho bivugwa ko atera ubwoba abacamanza.
4.Inteko Nsingamategeko yatangije ko yatumiye ibigo n’uturere bigera kuri 50 byagaragayemo kunyereza umutungo wa Leta.
a.Guhera taliki 21/07 kugera 05/08 Komisiyo y’Inteko Nshngamategeko ishinzwe gukurikirana uko umutungo wa Leta wakoreshejwe izatangira gusaba ibisobanuro ibyo bigo.
b.Ntabwo ari ubwa mbere umugenzuzi w’imari ya Leta agaragaje ko umutungo wa Leta wagiye unyerezwa n’abashinzwe kuwubungabunga neza.
c.Ibigo bikomeje kuza kw’isonga muri ubu bujura birimo nka RSSB, WASAC, REG, RDB, REB.
5.Made in Rwanda “Uduhomamunwa” twabuze abaguzi mu Rwanda.
a.Abakora udupfukamuwuna barivugira ko bafite igihomba cy’udupfukamunwa bamaze gukora.